UBUSHAKASHATSI

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yashyizweho n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, ingingo ya 50. Iyi ngingo yunganiwe n’Itegeko No 01/2010 ryo ku wa 29/01/2010 rigena Inshingano, Imiterere n’Imikorere by’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco. Ayo mategeko yombi atuma Inteko iba ikigo cy’ubushakashatsi ku muco n’ururimi by’u Rwanda mbere na mbere, ndetse n’iby’amahanga mu rwego rwo kurengera umuco n’ururimi by’u Rwanda.
Ubushakashatsi Inteko ikora bugomba kwibanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano z’Inteko nk’uko tuzisanga mu ngingo ya 5 y’iri tegeko No 01/2010 ryo ku wa 29/01/2010 rigena Inshingano, Imiterere n’Imikorere by’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, zimwe muri zo zikaba ari:
i.    Kwemeza amahame shingiro y’umuco w’u Rwanda nk’isoko n’inkingi by’amajyambere aramba;
ii.     Kwemeza indangagaciro z’umuco nyarwanda no kugaragaza uruhare rwazo mu bumenyi rusange;
iii.    Guharanira ko umuco w’u Rwanda uhorana agaciro ukwiye mu burezi n’uburere by’umuryango nyarwanda muri rusange n’iby’urubyiruko by’umwihariko;
iv.    Kurengera ubusugire bw’umuco w’u Rwanda mu ruhando rw’imico y’ahandi.


Muri urwo rwego Ishami Rishinzwe Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ryatangiye ubushakashatsi butandukanye ku muco n’umurage ndangamateka. Muri bwo harimo  ubwavuyemo igitabo “Indangagaciro z’umuco w’u Rwanda – Imfashanyigisho ibanza”.
Nanone hari ubushakashatsi bugikomeje bugamije gukora imbonwa y’inganda z’umuco mu Gihugu hose, bukaba buzakurikirwa n’ubujyanye no kumenya no gukora inyandiko ku hantu ndangamuco na ndangamateka mu Gihugu.

Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco ifatanyije na Minisiteri y'Umuco na Siporo batanngaje igitabo ku ndangagaciro z'Umuco w'U Rwanda (igitabo nyobozi). kanda hano ugisome

 

Indangagaciro z'Umuco w'U Rwanda Imfashanyigisho ibanza

INDANGAGACIRO_Z_UMUCO_...._Imfashanyigisho_ya_mbere

- Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco yakoze ubushakashatsi ku nyingi z'Umuco w'U Rwanda zihutisha iterambere, ubu igitabo gikubiyemo ubushakashatsi kiboneka ku kicaro k'ubunyamabanga bw'Inteko Nyarwanda.

- Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco ifatanyije na Minisiteri y'Umuco na siporo basohoye igitabo ku ndangaciro z'Umuco w'U Rwanda (igitabo nyobozi). kanda hano ugisome ku buryo burambuye.