Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yifatanyije na Minisiteri ya Siporo n’Umuco kwibuka abari Abakozi ba MIJEUMA n’Abatezaga imbere Siporo n’Umuco bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994.

 

Abayobozi b'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994.

Kuri uyu wa 10 Mata 2019, mu cyumba cya Sitade Ntoya (Petit Stade) i Remera Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yifatanyije na Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Minisiteri y’Urubyiruko, Komite Olempike y’u Rwanda, Inama Nkuru y’Abahanzi n’Abanyarwanda muri rusange kwibuka abari abakozi ba MIJEUMA, abakinnyi, abahanzi, inshuti n’abafatanyabikorwa batezaga imbere Siporo n’Umuco bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Minisitiri Nyirasafari Esperence (Ibumoso) na Minisitiri Mbabazi Rose Mary (Iburyo)

Minisitiri wa Siporo n’Umuco Madamu Nyirasafari Espérance yatangiye aha ikaze abitabiriye uyu muhango abashimira kuza kwifatanya na Minisiteri n’imiryango y’abo twibuka agira ati: “Amazina yabo ntazazima duhari.”  Muri uyu muhango kandi hamuritswe ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri MIJEUMA bwagaragaje uburyo habayeho itotezwa ryakorerwaga abakozi b'abatutsi muri MIJEUMA. Ivangura ry’amoko ryari ryarimakajwe mu Gihugu ryagaragaraga muri MIJEUMA. Mu bakozi ba MIJEUMA bo mu bwoko bw’Abatutsi batanageraga ku 9% y’abakozi bose, kandi bakoraga imirimo yo hasi; Abatutsi bavutswaga uburenganzira bwabo (Abemerewe kujya kwiga, barangiza ntibasubizwe mu mirimo yabo; iyimurwa mu kazi ryakorerwaga Abatutsi hatitawe ku mategeko agenga umurimo; Umututsi utifuzwaga bashakaga impamvu yo kumwirukana binyujijwe mu isuzuma ry’akazi ribogamye.

Umuhango wasojwe n’ijambo rya Mme, Minisitiri Mbabazi Rose Mary, Minisitiri w’Urubyiruko wari umushyitsi mukuru.

Yashimiye abari aho agira ati: Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, "Imana y’u Rwanda yirirwa ikanarara mu Rwanda ibakomeze." Yibukije abari bitabiriye umuhango cyanecyane urubyiruko ko Ubuyobozi buriho bwahisemo gukoresha imbaraga z’urubyiruko mu kubaka Igihugu. Urubyiruko ni rwo rugomba kugira uruhare runini mu kubaka Igihugu, ndetse no guteza imbere siporo n’indangagaciro zayo.  Yagize ati: “Nimwe dufite ho ikizere.” Twibuke twiyubaka.

 

Back