Inama Mpuzamahanga Nyuguranabitekerezo yiga ku Mushinga w’Amateka Rusange ya Afurika

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco, Dr. Vuningoma James

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco Dr. Vuningoma James yafunguye ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga Nyuguranabitekerezo yiga ku Mushinga w’Amateka Rusange ya Afurika izamara iminsi ine i Kigali.

Impuguke Zitabiriye Inama Nyunguranabitekerezo

Ni inama y’impuguke ku itegurwa ry’amuga aboneye azifashishwa  mu bumenyamuntu bwerekeranye na Afurika. Iyi nama kandi izarebera hamwe Itegurwa ry’umushinga w’urutonde rw’amuga y’ibitekerezo, ingero zifatika z’ibitekerezo byipakuruye ubukoroni, n’uburyo byashyirwa mu bikorwa bigakoreshwa ku isi hose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa yagize ati “Nk’uko duhora tubikangurirwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Kagame Paul; ntidushobora gusubiza inyuma amasaha cyangwa ngo dukore nk’ibyo amateka mabi yadukoreye ariko twe nk’Abanyafurika dushobora kugena ejo hacu heza kuri twe no ku bisekuru bizadukomokaho.” Yakomeje agira ati: “Nk’uko bizwi imvura y’umubabaro yatangiye kugwira Abanyafurika guhera mu kinyejana cya cumi na gatandatu (16), igihe cy’ubucakara; ikomereza mu kinyejana cya cumi n’umunani (18) n’icya cumi n’ikenda (19) byaranzwe n’igihe k’igikoroni. Ni igihe k’icuraburindi aho amateka y’ukwamburwa ubumuntu (Dehumanisation) iteshwagaciro no gufatwa nk’ikintu (La chosification de l’être) nk’uko byanditswe n’Umwanditsi Aimé Césaire muri gitabo yise “Discours sur le Colonialisme” tugenekereje mu Kinyarwanda twakita “Imbwirwaruhame ku Gikoroni.” Dr. Vuningoma yagaragaje ko nyuma y’urugendo rurerure ari bwo mu mwaka wa 2001 Umuryango w’Abibumbye wita ku Bumenyi, Uburezi n’Umuco (UNESCO) washyizeho Amategeko Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira ku Runyurane rw’Imico (Universal Declaration on Cultural Diversity) aho byagaragaye ko kurwanya amagambo y’igikoroni n’iteshagaciro akoreshwa mu bumenyamuntu ku Banyafurika  ari ingirakamaro mu rwego rwo gutegurira ibisekuru bizaza ubuzima buzira ivangura.

Iyi nama ifite intego nyamukuru yo kurebera hamwe no kwemeza umushinga n’ishyirwamubikorwa ry’imbonerahamwe y’ibikorwa kugira ngo hagaragazwe amagambo azifashishwa. Ifite kandi intego yo kurebera hamwe, kuzuza no kwemeza urutonde rw’amagambo atesha agaciro Abanyafurika, kuyasenya no kuyasimbuza andi anoze; kurebera hamwe ibitekerezo n’inyigisho by’Abanyafurika byagira uruhare mu kubera abandi (isi) urugero.

Muri iyi nama byitezwe ko izi mpuguke zizagera kuri byinshi harimo kubona ibisobanuro by’inyandiko igaragaza ibikorwa n’ingengo y’imari n’uburyo bizashyirwa mu bikorwa hagamijwe gufasha kugena isenywa n’isimbuzwa ry’amagambo ateza ibibazo, urujijo no gusebya Abanyafurika. Kurebera hamwe ibisobanuro by’ubwoko bw’amagambo n’ingano yayo agomba gucurwa; no gushyiraho urutonde rw’amuga agomba gushyirwa mu nkoranyamagambo nshya izifashishwa mu burezi.

Mussa Ali Iye, Umuyobozi w’Ishami ry’Amateka no Kwibuka muri UNESCO

Umuyobozi w’Ishami ry’Amateka no Kwibuka muri UNESCO, Mussa Ali Iye, yagaragaje ko anejejwe no kuba iyi nama y’impuguke yiga ku mushinga wo gushyiraho amuga yarateguriwe mu Rwanda, Igihugu cyatangiye gusenya amateka n’ibirango by’igikoroni kimakaza imikorere n’ubumenyi bushingira kuri gakondo y’Abanyarwanda. Moussa yagize ati: “Mu izina rya UNESCO nange ubwange nejejwe no gushimira Leta y’u Rwanda yemeye kwakira iyi nama mpuzamahanga.” Iyi nama yateguriwe mu Rwanda ni iya kane (4) kuri ino nsanganyamatsiko. Inama ya mbere (1) yabereye muri Harare, Zimbabwe mu mwaka wa 2011,  iya kabiri Addis Ababa muri Ethiopie mu wa 2012 na ho iya gatatu ibera muri Accra, Ghana mu wa 2013.

Umuyobozi w’Ishami ry’Amateka no Kwibuka muri UNESCO, Mussa Ali Iye yavuze ko ubwo hatekerezwaga gushyiraho Umushinga w’Amateka Rusange ya Afurika igice cyayo kihariye cy’Amateka yihariye y’Ubukoroni mu Myigishirize, ntibyari koroha gushyiraho ibyigishwa by’abanyeshuri mu byiciro bitandukanye thatabanje gushyiraho amuga yabugenewe n’izindi nyandiko zigenewe abarimu. Mussa yagarutse ku ngingo ivuga ko amateka ya Afurika ari amateka ya mbere yagoretswe, yandikwa nabi  atesha agaciro bene yo. Ni amateka yateshejwe agaciro cyanecyane n’abakoroni. Gushyiraho ibyigishwa by’amateka ya Afurika ni igihe kiza cyo kwimakaza indangagaciro zipakuruye igikoroni kuva mu myaka ya za mirongo irindwi (70). Iki ni igihe gikwiye cyo kwipakurura igikoroni no gushyira mu bikorwa ibitekerezo byatangiye muri za 70, 80, na 90 muri Amerika y’Amagepfo, muri Aziya na Afurika kugira ngo turwanye inkoranyamagambo z’abakoroni kuva Uburayi bwakwigarurira isi. Byitezwe ko umusaruro uzakomoka muri ino nama ari igisubizo mu guhindura imyumvire y’igikoroni cyokamye isi gishingiye ku bunyaburayi.

Back