RALC Irashishikariza Abanyarwanda guha agaciro Indimishami z’Ikinyarwanda

NSANZABAGANWA Modeste, Umuyobozi w'Ishami ry'Ururimi mu Nteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco (RALC)

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco iratangaza ko indimi shami zishamikiye ku Kinyarwanda nk’Ikigoyi, Ikirera n’izindi, zikwiye kwitabwaho kuko ari umutungo w’Igihugu ushobora no kugira akamaro mu rwego rwo gukungahaza Ikinyarwanda.

Muri iyi minsi biragoye kuganira n’umuntu cyanecyane mu bari mu kiciro cy’abize cyangwa uwabaye mu mahanga  mukarangiza atavanzemo ijambo ryo mu rundi rurimi rw’amahanga.

Turabyumva kenshi mu mbwirwaruhame z’abayobozi, inyigisho z’abanyamadini, indirimbo z’abahanzi, mu biganiro ku maradiyo n’ahandi hatandukanye.

Nubwo Abanyarwanda bose bahuriye ku rurimi rumwe ‘Ikinyarwanda’ hari n’izindi ndimi shami zivugwa mu duce dutandukanye nk’Ikigoyi dusanga muri Rubavu, n’Ikirera cyo mu bice bya Musanze na Burera.

Hari kandi izindi nk’Igishobyo kivugwa mu gace ka Nyundo muri Rubavu, Uruyaka, Igisozo n’ubwo Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco itangaza ko zigenda zikendera ku buryo mu myaka mike iri imbere zizaba zitakivugwa.

Ku rundi ruhande Umuyobozi Ushinzwe Ishami ry’Indimi mu Nteko Nyarwanda y’Ururirimi n’Umuco, Nsanzabaganwa Modeste agaragaza ko Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ifite intego yo kubungabunga indimi shami mu rwego rwo kurengera umurage no gucunga umutungo by’u Rwanda.

Nsanzabaganwa yagize ati:“Iyo urebye muri rusange inzira twahisemo ni iyo gukoresha indimi nyinshi. Ikinyarwanda, Igiswahiri, Igifaransa n’Icyongereza, n’izindi zinshobora kuzaza cyangwa se zimwe muri izi zikarekwa. Ni inzira nziza yagura amarembo y’Igihugu, iha amahirwe Abanyarwanda yo gusabana n’abandi bo hanze no kuvoma ubwenge ariko ni inzira y’amahwa bityo ni ngombwa ko tumenya uko tuyicamo. Ubu hari Abanyarwanda batakimenya Ikinyarwanda cy’umwimerere bavuga indimi bazivanga ndetse bamwe bagakeka ko ari ubusirimu; benshi baba bavuga ko babuze amagambo y’Ikinyarwanda. Umwe mu miti yadufasha guhangana n’iryo bura ry’amagambo ni ukuyashaka mu mvugo z’Ikinyarwanda zihariye: iza kera n’iz’Uturere cyangwa kuyahanga.”

Nsanzabaganwa avuga ko aho gutira ijambo mu ndimi z’amahanga, twatira mu ndimi shami zacu. Ati “ Twaba tugize neza kuvoma ijambo “indiga” mu Kirera; ubundi ni icyuma aho gutira knife mu Cyongereza cyangwa couteau mu Gifaransa. Tuba dukungahaza ikinyarwanda kandi ari amagambo y’uririmi rwacu ibyo bikaturinda kumiragura tumira indimi z’ahandi mu buryo bworoshye.”,.

Inteko Nyarwanda ishishikariza Abanyarwanda bose bazi indimi shami nk’Ikigoyi n’Ikirera kuzivuga bashize amanga ariko batibagiwe Ikinyarwanda mbonera duhuriyeho twese.

Nsanzabaganwa ati “Ku mpamvu zijyanye na poritiki  mu mateka yacu abantu bagiye batinya cyangwa se bagatinyuka gukoresha indimi shami. Niba umuyobozi akomoka iwanyu ubwo ni umwanya wo gukoresha imvugo cyane igasagamba. Hariya atava imvugo yaho igakendera. Icyo kintu ni ukugikura burundu mu bantu.”

Ibi bijyana no gukangurira abazi izi ndimi shami kuzandikamo inyandiko zitandukanye, kuzihangamo n’ibindi mu rwego rwo gukomeza kuzibungabunga.

Nsanzabaganwa agaragaza ko kugeza ubu Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ifite ikigega cy’amagambo ibihumbi 97 akoreshwa mu myuga inyuranye aho kigenda gikurwamo amagambo ashyirwa mu nkoranyamagambo.

Yongeyeho ko kugeza ubu hamaze kwandikwa inkoranyamagambo zivuga ku binyabuzima: umuntu n’ibimera, ivuga ku magambo akoreshwa mu bucamanza n’iy’ubuhinzi n’ubworozi izasohoka mu mwaka utaha.

Back