Minisitiri Nyirasafari Espérance yifatanyije n’Abanyarwanda mu Murenge wa Nyarusange mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994

Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yifatanyije na Minisiteri ya Siporo n’Umuco, ibindi ibigo biyishamikiyeho, n’abaturage bo mu Murenge wa Nyarusange mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994 mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga.

Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 wabimburiwe n’igikorwa cyo kuremera umukecuru wacitse ku icumu Nyiramariza Clotilde wo mu Kagari ka Biringanya, Umurenge wa Cyeza, akarere ka Muhanga washyikirijwe na Minisitiri Nyirasafari Esperance inzu yubakiwe na Minisiteri ya Siporo n’Umuco ifite agaciro ka miriyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda (10.000.000 Rwf).

Minisitiri Nyirasafari Esperance (Iburyo) na Meya w'Akarere ka Muhanga (Ibumoso)bashyikiriza Nyiramariza Clotilde Inzu yubakiwe

Madamu Nyirasafari yasabye abaturage mu Murenge wa Cyeza n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza umuco wo gufashanya no gushyigikirana mu bikorwa byiza bitanga ubutumwa ku bazadukomokaho.

Muri iki gikorwa cyo kuremera kandi Minisitiri Espérance yashyikirije imiryango yarokotse Jenoside inka icumi (10) n’ibikoresho bitandukanye birimo ibiryamirwa n’ibiribwa.

Inka, ibisasirwa n'ibiribwa byahawe imiryango yarokotse Jenoside mu Murenge wa Cyeza

Umuhango wo kwibuka wakomereje mu Murenge wa Nyarusange witabiriwe na Madamu Nyirasafari Esperance, Minisitiri wa Siporo n’Umuco, n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego za Leta, abikorera ku giti cyabo, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, imiryango y’abarokotse Jenoside, n’abaturage bari baturutse impande zitandukanye mu Gihugu.

Umuhango waranzwe n’ubuhamya bw’abarokokeye Jenoside mu Murenge wa Nyarusange no mu Murenge wa Byimana ihana imbibi wasojwe no kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri isaga 1500 y’Abatutsi biciwe mu Mirenge ya Nyarusange, igihe abandi Batutsi bishwe imibiri yabo yajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo uri muri metero zitagera kuri magana abiri uvuye ahubatse Urwibutso rwa Jenoside muri Nyarusange.

Back