Umwana utojwe umuco ni inkingi y’u Rwanda rw’ejo rwuje indangagaciro nyazo

Kwigisha indangagaciro z’umuco w’u Rwanda ni ukubaka “Ndi Umunyarwanda itajegajega.” Ibi ni ibyavuzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco mu muhango wo kwizihiza umunsi w’umuco no kumurikira Abanyarwanda ishuri ryigisha umuco abana bato rya  “Gasore Serge Foundation” riherereye mu Murenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera, mu Ntara y’Uburasirazuba. Muri uyu muhango herekanwe imwe mu mico yarangaga umuco nyarwanda n’ibirango by’umuco bitozwa abana bato hagambiriwe kubaka “Ndi Umunyarwanda” ishingiye ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda mu Banyarwanda b’iki gihe n’ab’igihe kizaza.

Ikigo “Gasore Serge Foundation” kimaze imyaka igera kuri itanu gishinzwe. Gifite ibyiciro bitandukanye birimo amashuri y’inshuke n’amashuri abanza, atoza abana bato umuco nyarwanda. Muri iki kigo bafasha amatsinda y’urubyiruko kwiga kubyina imbyino gakondo,  kwiga ururimi rw’Ikinyarwanda n’urw’Icyongereza, kwihangira imirimo, bakigishwa gukoresha mudasobwa. Bafite gahunda ijyanye no kwigisha umuryango nyarwanda ibijyaye no kwihangira imirimo irimo gukora imitako gakondo, no kuboha. Bafite kandi gahunda yo guteza imbere umuryango irimo kurwanya imirire mibi, gutanga ubujyanama mu bijyanye n’ubuzima cyanecyane mu miryango itabanye neza cyangwa se ifite ibibazo mu mibanire; no guhuza abana bakomoka mu miryango itabanye neza. Bafite na gahunda kubungangabunga ibidukikije aho bakora ibikorwa byo gutera ibiti bivamo ibikoresho gakondo no guhumbika ibiti biribwa n’ibitaribwa.

Uyu muhango witabiriwe n’Abanyarwanda b’ingeri zose, abafatanyabikorwa bakomotse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi, wafunguwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr. Vuningoma James wari umushyitsi mukuru.

Abawitabiriye bamurikiwe ibikorwa ndangamuco bitandukanye bikorwa na “Gasore Serge Foundation” birimo kwigisha abana bato imbyino gakondo za kinyarwanda nko guhamiriza, gusirimba n’ibindi.

Muri “Gasore Serge Foundation” bazamura impano z’ubuhanzi mu bana bakabafasha kongera ubumenyi mu mpano zabo.

Bazamura impano bakongerera ubushobozi abana bato, batoza abana b’abakobwa kuvuga amazina y’inka n’ubundi buvanganzo buhanitse.

Umwana w’umukobwa avuga amazina y’inka

Babigisha gukoresha ibikoresho bitandukanye bya muzika nyarwanda birimo kuvuza ingoma.

Babigisha kuvuza umuduri n’ibindi bihangano gakondo babigisha amazina y’ibikoresho byifashishwaga mu gukora ibihangano gakondo.

Bigisha abana bato kuvuza inanga no kuririmba injyana y’inanga.

Babigisha umuhango gakondo wo kwenga n’amazina y’ibikoresho byifashishwa.

Babigisha kwinikiza no gutereka amata ku ruhimbi.

Babigisha gutegura indyo ya kinyarwanda no gusangirira hamwe nk’ipfundo ry’urukundo, umubano n’ubusabane.

Babigisha kuboha imisambi n’ibirago, inkoko, inkangara, uduseke n’ibindi bikoresho by’imitako gakondo ya kinyarwanda

Umuyozi wa “Gasore Serge Foundation” yatembereje abashyitsi mu nyubako zikorerwamo ibikorwa byo kwigisha abana umuco, ururimi n’ibindi.

Umunyamabanga w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco Dr. Vuningoma James yashimiye “Gasore Serge Foundation” igitekerezo bagize cyo kongera guhembera umuco w’u Rwanda wendaga gucika, bakawutoza abato. Yagize ati: “Ibikorwa bya “Gasore Serge Foundation” ni isomo rikomeye ry’uko Abanyarwanda dukwiye gusigasira umuco wacu tuwutoza abana bato kuko ari bo Rwanda rw’ejo. Bityo, kwigisha umwana muto umuco gakondo ni ryo pfundo ryo kubaka ‘Ndi Umunyarwanda mu buryo burambye kandi bwizewe’.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yahaye “Gasore Serge Foundation” ibitabo by’imfashanyigisho birimo “Indangagaciro z’Umuco w’u Rwanda: Igitabo Nyobozi”, “Amabwiriza ya Minisitiri agenga Imyandikire y’Ikinyarwanda,” “Ikibonezamvugo k’Ikinyarwanda n’ibindi.

Dr. Vuningoma James yavuze ko izi mfashanyigisho zizabafasha kwigisha indangagaciro z’umuco w’u Rwanda abana bakiri bato, bityo kuzikurana bikazabafasha kubaka “Ndi Umunyarwanda” n’umuryango nyarwanda nyawo twifuza.

Back