RALC YITABIRIYE IBIRORI BYO GUTANGIZA UKWEZI K’UMUCO MU MASHURI

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yitabiriye ibirori byo gutangiza Ukwezi k’Umuco no kwizihiza Umuganura 2019 mu mashuri yo mu Rwanda. Ibi birori byabereye i Kigali mu ishuri ryigenga Ecole Privée Marie Auxiliatrice (E.P.M.A) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2019 ku nsanganyamatsiko igira iti:”Umuco, ishingiro ry’Uburere n’Uburezi.”

Ukwezi k'Umuco mu mashuri kugamije gukangurira abanyeshuri kumenya no gukunda umuco w’u Rwanda n’indangagaciro zawo kugira ngo bawusigasire kandi bakure ubaranga.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Ukwezi k’Umuco mu Mashuri 2019 wabimburiwe no gusura inzu ndangamurage ya E.P.M.A. Iyo nzu yiswe “Agapfundikiye” irimo ibikoresho bya kinyarwanda biranga amateka n’umuco by’u Rwanda. Abana bato biga muri iryo shuri ni bo basobanuriye abashyitsi ibyo bikoresho n’akamaro kabyo mu mibereho n’umuco by’Abanyarwanda. Uko basobanuraga buri gikoresho bongeragaho n’igisakuzo, umugani mugufi n’amagambo aboneye akoreshwa kuri icyo gikoresho (Ntibavuga-Bavuga). Mbere yo gutangira gusura iyo ngoro, abashyitsi bakiriwe n’umurishyo w’ingoma zavugijwe n’abana bato.

Abanyeshuri ba EPMA basobanurira abayobozi n’itangazamakuru bimwe mu bikoresho bya kinyarwanda biboneka mu nzu ndangamurage “Agapfundikiye”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC, Dr. Vuningoma James ari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi Bwana Nsanzabaganwa Modeste, n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco, Dr. Nzabonimpa Jacques ni bo baserukiye RALC muri ibi birori.

Ifoto: Dr. Vuningoma James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (ufite inkoni wa mbere iburyo).

Ibi birori kandi byitabiriwe na Nyakubahwa Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac, intumwa za rubanda, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imidari n’Impeta by’Ishimwe, abihayimana n’abahanzi. Ni ibirori byaranzwe n’imbyino n’indirimbo gakondo nyarwanda, igitaramo cy’Umuganura, ibyivugo, amazina y’inka, guhamiriza, gushayaya, guha abana amata n’ubusabane.

Ifoto: Abanyeshuri ba E.P.M.A bagaragaje ko batojwe kubyina no guhamiriza kinyarwanda.

Mu ijambo rye, Dr. Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yashimangiye akamaro k’umuco n’ururimi kavukire mu burere bw’abana b’u Rwanda.

Ati:”Ntitwifuza guha abana uburezi budafite umuco. Ibyo twashyiragamo imbaraga mu masomo y’imibare, ubumenyi n’ikoranabuhanga …twongereho umuco. Ntitwifuza umwana ufite impamyabumenyi zihambaye ariko wamusuhuza ukumva ntazi Ikinyarwanda.”  

Dr. Munyakazi Isaac atangiza ku mugaragaro Ukwezi k’Umuco no kwizihiza Umuganura 2019 mu mashuri yo mu Rwanda. Biteganyijwe ko uku kwezi kuzarangira ku wa 16 Nzeri 2019.

Gutangiza Ukwezi k’Umuco mu mashuri byahuriranye no kwizihiza Umuganura 2019 mu mashuri yose yo mu Rwanda. Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Madamu Kayisime Nzaramba yavuze ko kwizihiza Umuganura mu mashuri bigaragaza ko mu mashuri hari ibyagezweho bigomba kwishimirwa. Uyu muyobozi kandi akomeza ashishikariza buri Munyarwanda wese kumenya no gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda.

Umuyobozi wa E.P.M.A, Sr. Lumière Luce yashimiye abahisemo gutangiriza Ukwezi k’Umuco no kwizihiza Umuganura 2019 mu kigo ayobora, ashimangira ko inzu ndangamurage ya E.P.M.A ifasha abana b’iryo shuri kumenya no gukunda Ikinyarwanda kandi ko baterwa ishema n’umuco w’igihugu cyabo, kuko iyo nzu ibafasha kwiga ibyo babona.

Ishuri E.P.M.A rifite umwihariko wo guteza imbere umuco n’ururimi by’u Rwanda binyuze mu nzu ndangamurage yaryo.

Inzu ndangamurage ya E.P.M.A yitwa “Agapfundikiye”

Iyi nzu irimo ibikoresho bya kinyarwanda biranga amateka n’umuco by’u Rwanda. Ibi byatumye Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana Bamporiki Edouard aha iri shuri inka y’ubumanzi yo kurishimira igikorwa k’indashyikirwa ryakoze. Iyo nka yayitanze mu kiganiro ku ndangagaciro remezo z’umuco w’u Rwanda kibanze ku gukunda igihugu n’umurimo.

Inzu ndangamurage ya E.P.M.A yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo n’Umuco ku itariki ya 20 Kanama 2018. Iri shuri rifite abanyeshuri bakabakaba 1100 n’abarezi basaga 70.

Ibirori byasojwe n’ubusabane bwabimburiwe n’umuhango woguha abana amata wakozwe na Nyakubahwa Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance afatanyije n’abandi bayobozi.

Ifoto:Nyakubahwa Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance ayoboye umuhango wo guha abana amata.

Back