RALC isanga umuco na kirazira bigomba kuranga abenegihugu mu nzira y’iterambere

Dr. Jaccques Nzabonimpa, Umuyobozi w'Ishami ry'Umuco mu Nteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco (RALC)

 

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) Dr Jacques Nzabonimpa avuga umuco nyarwanda mu kugena indangagaciro na kirazira ko bigomba kwimakazwa na buri Munyarwanda kuko ari byo shingiro ryo kwihutisha iterambere mu nzego zose.

Ibi yabitagaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2019, mu mahugurwa y’abanyamakuru ku ndangagaciro z'umuco w'u Rwanda n'uko Ikinyarwanda gihagaze mu itangazamakuru. Aya mahugurwa yateguwe n'Inama Nkuru y'Itangazamakuru (MHC) ku bufatanye n’ Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco. Iki kikaba ari igikorwa ngarukamwaka gitegurwa n'Inama y'Igihugu y'Itangazamakuru itumiramo abafatanyabikorwa bayo mu rwego rwo kongerera ubushobozi abanyamakuru no kubahugura mu ngeri zitandukanye z'ubumenyi. Kuri uyu munsi amahugurwa yibanze ku ndangagaciro z'umuco w'u Rwanda mu iterambere n'imikoreshereze y'Ikinyarwanda mu itangazamakuru n'imibanire yacyo n'indimi shami.

Dr Jacques Nzabonimpa avuga ko gukunda Igihugu no kunga ubumwe bifasha kugera kuri byinshi umuntu atakwishoboza ari umwe, nko kugira amahoro n’umutekano byo nkingi ihamye y’iterambere. Izi ndanagaciro iyo zikurikijwe byongera ikizere mu bantu kandi n’umurimo wabo ukarushaho kunozwa.

Yagize ati: “Iyo tuvuga gukunda Igihugu, tuvugamo na za kirazira zirimo kugambanira igihugu, ubugwari, inda nini, ruswa, ikenewabo, amacakubiri, gusuzugura, kwishishanya, kwironda, gutonesha, kubogama n’ibindi. Indangagaciro yo gukunda umurimo ifasha gukora byiza ukagera kuri byinshi kandi vuba.

Yakomeje avuga ko abanyamakuru bagomba guharanira iterambere ry’umuco kandi bakabishishikariza n’abandi, bizatuma habaho impinduka nziza Igihugu kiba kibitezeho. Ati: “Umuco ni inganzo tuvomamo tukajyana ibyo dukora ku isoko bifite umwimerere.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Mbungiramihigo Peacemaker yasabye abanyamakuru gukoresha umutima nama wabo mu kubaka Igihugu, bakiyemeza gufatanya n’abandi kuba abatoza b’umurage wa Gihanga no kuba intumwa zidatenguha abazitumye.

Yagize ati: “Ntabwo waba umutoza w’umurage wa Gihanga, ngo ube intumwa idatenguha hanyuma ngo urekere aho, ugomba gukomeza ugafatanya n’abandi kubaka Igihugu.”

Mbungiramihigo ashishikariza abanyamakuru guharanira kugira indangagaciro z'umuco nyarwanda kugira ngo ukomeze kubungabungwa kuko ufite byinshi biwugarije birimo iterambere mu ikoranabuhanga no gushaka kwisanisha n'abandi.”

Abanyamakuru bahuguwe biyemeje gushyira imbaraga mu gusigasira umuco no kubahiriza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, bagakomeza gufata iya mbere mu  kongera gusubiza u Rwanda isura rwahoranye.

Mu mishinga migari Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco ifite harimo gukorana n'itangazamakuru byimbitse kugira ngo umuco w'u Rwanda urusheho gusakazwa no kwimakazwa, maze aho abanyamakuru n'ibinyamakuru biteshutse babikebu

Back