“Umuco n’Ikoranabuhanga ni Inkingi mu Iterambere ry’Igihugu.” Dr. Vuningoma James

Dr. Vuningoma James, Umunyamabanga Nshinwabikorwa w'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco mu mahugurwa y’Intore mu Ikoranabuhanga (hagati).

“Intore z'urubyiruko mu ikoranabuhanga mugomba kugira ubutwari bwo kwimakaza ikoranabuhanga ryubaka iterambere ry'Igihugu rishingiye ku ndangagaciro z'umuco w'u Rwanda nk'inkingi yo kwihesha agaciro no kwigira.” Izi ni impanuro zatanzwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr. Vuningoma James kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2019 muri Hoteri Hiltop i Remera mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko rugera ku 110 rw’Intore mu Ikoranabuhanga ruri mu mahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MICT).

Ikiganiro cyatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco Dr. Vuningoma James cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Urubyiruko, amizero y’ejo hazaza. Uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere Igihugu.” Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT) yatangije gahunda y’Intore mu Ikoranabuhanga igamije kongera umubare w’abaturage bafite ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga no kumenya gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga. Ni amahugurwa yagenewe urubyiruko rugera ku 110 yatangiye ku itariki ya 29 Nzeri 2019 akazasozwa ku itariki ya 8 Ukwakira 2019. Uru rubyiruko ruzoherezwa mu tugari rutuyemo kwigisha abaturage; ibi bikaba biri muri gahunda yiswe mu rurimi rw’Icyongereza “Digital Ambassador Program - DAP”. Aya mahugurwa yibanda kuri serivisi z’ikoranabuhanga, gahunda yo kwihangira imirimo ndetse n’uburere mboneragihugu.

Mu kiganiro Dr. Vuningoma James yatanze,  yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’Igihugu, aho yabagaragarije ko poritiki y’Igihugu yo kuzamura ubukungu igendanye n’iterambere rirambye. Kugira ngo ibyo bigerweho bisaba ingamba zihamye, gahunda inoze n’ikerekezo by’iterambere bishyirwa mu bikorwa na benshi ariko cyanecyane urubyiruko. Ni rwo ruba rufite ubuhanga n’ubushobozi mu kubishyira mu bikorwa no gukurikirana umusaruro wagezweho. Bityo kwiga ubumenyi n’ikoranabuhanga biri muri uwo murongo w’Iterambere ry’u Rwanda.

Dr. Vuningoma yabwiye urubyiruko rw’Intore mu Ikoranabuhanga ko kwiga ubumenyi n’ikoranabuhanga bigomba kuba byuje indangagaciro z’umuco w’u Rwanda, ari zo ndangagaciro remezo enye: Gukunda Igihugu, Ubumwe, Ubupfura n’ Umurimo. Dr Vuningoma yasabye urubyiruko rw’intore mu ikoranabuhanga ko rugomba kugaragaza umuco wo gukunda igihugu rugahugura Abanyarwanda mu ikoranabuhanga rwuje indangagaciro yo gukunda Igihugu no kukitangira kugira ngo rubashe gutanga umusaruro kandi rubikore rubikunze nk’abaharanira iterambere ryacyo. Yasabye Intore mu Ikoranabuhanga gufasha Abanyarwanda kwimakaza indangagaciro y’Ubumwe. Yagize ati: “Ikoranabuhanga rigeze Abanyarwanda ku ntego yo kunoza imibanire yabo, bakuzuzanya, bagafatanya, bagashyira hamwe mu kubaka umuryango ndetse n’Igihugu. Ikoranabuhanga ribe umusemburo wo kubaha umuryango n’isangano ry’abawugize. Ikoranabuhanga ribe umusemburo wo gufatanya no gutabarana.”

Yakomeje amenyesha urubyiruko rw’Intore mu Ikoranabuhanga ko nk’u Rwanda n’Abanyarwanda twifuza ko ruba umusemburo wo kwimakaza indangagaciro y’ubupfura mu muryango nyarwanda nk’inkingi ikomeye mu muco w’u Rwanda. Yababwiye ko ubupfura ari ipfundo rikubiyemo imyitwarire myiza nk’ubwangamugayo, ubudahemuka, kwiyubaha no kubaha abandi, kwicisha bugufi, kuba umwizerwa n’umunyakuri.

Muri iki kiganiro, Dr. Vuningoma yasabye Intore mu Ikoranabuhanga ko riba inkingi yo gukunda umurimo. Gukora ni inshingano ya buri wese mu muryango w’abantu kuko ari ingirakamaro: umurimo utunga kandi ukiza uwukora, umuhesha agaciro, wungura ubwenge iyo ukoranywe ubuhanga.

Yabibukije ko gahunda ya Leta y’u Rwanda ishingiye  ku gushyiraho, kwegereza abantu ikoranabuhanga ribyara inyungu rigatanga imirimo ku bantu benshi.  Dr. Vuningoma yagize ati : “Ikoranabuhanga ribe umusemburo wo gufasha Abanyarwanda gukora umurimo unoze, gukorera hamwe, guhanga imirimo mishya no kuvugurura imikorere.” Urubyiruko rugize Itorero mu Ikoranabuhanga rufite inshingano yo kugeza umuryango nyarwanda ku ikoranabuhanga ribyara inyungu rigateza imbere ubukungu. Ikoranabuhanga ribe umusemburo wo gufasha Abanyarwanda kugira umurava ku murimo, bawukorana umwete, bakawitaho, bakihatira kuwurangiza neza nta kuzarira. Ikoranabuhanga ribe umusemburo wo gufasha Abanyarwanda gukorera ku ntego, kuri gahunda no ku gihe.

Dr. Vuningoma yakomeje agira ati: “Aha ni ho Leta y’u Rwanda yasanze mwe urubyiruko ari ngombwa kugira uruhare runini mu gusakaza ubumenyi mu ikoranabuhanga ku Banyarwanda bose kugira ngo bubabere inzira yo kugera ku iterambere buri wese agizemo uruhare.”

Dr. Vuningoma yarangije ikiganiro asaba urubyiruko rw’Intore mu Ikoranabuhanga ko ikoranabuhanga ritubera umusemburo wo kubaka Umunyarwanda nyakuri. Umunyarwanda nyakuri ni ubereye umuryango nyarwanda, uharanira kurangwa n’indangagaciro z’umuco, agafatanya n’abandi gushyiraho ingamba zihamye zo kwimakaza indangagaciro z’umuco w’u Rwanda. Yarangije agira ati: “Ni ihame ko amajyambere aramba ari ashingiye no ku muco n’ikoranabuhanga.”

Dr. Vuningoma James, Umunyamabanga Nshinwabikorwa w'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco ahugura Intore mu Ikoranabuhanga.

Intore mu Ikoranabuhanga zikurikiye ikiganiro.

Intore mu Ikoranabuhang

Back