Duhugukirwe n’inshoberamahanga

 

 

Mu rwego rwo kurushaho guhugukirwa n’Ikinyarwanda n’imikoreshereze y’amagambo yacyo, gusobanukirwa n’igisobanuro cy’amagambo ni ingirakamaro. Mu magambo agize Ikinyarwanda harimo amazina n’inshoberamahanga. Mu nshoberamahanga harimo izihita zumvikana kubera ko amagambo azigize ahita agaragara ariko hari n’atagaragara yose bityo umuntu akaba yakwibaza ijambo zakomotseho. Hari n’izo usanga ijambo zishingiyeho ritagikoreshwa cyane rikaba rizwi na bake. 

Mu kurushaho gusobanukirwa n’amagambo n’inshoberamahanga mu Kinyarwanda, ni byiza kugaruka kuri zimwe mu nshoberamahanga tujya duhura na zo.KANDA HANO UBONE IBISOBANURO BIRAMBUYE

 

INTEKO N’INDANGANTEKO ZIFITE UMUMARO UTANGAJE!

Indanganteko ni akaremajambo kerekana ubumwe n’ubwinshi bw’ijambo, kakerekana inteko izina ririmo. Mu rwego rw’inyito, indanganteko ishingirwaho intego y’uturemajambo dusanisha. Byaragaragaye ntagushidikanya ko indanganteko iha izina igisobanuro. Birashimishije cyane kuba mu mimaro ifite harimo uwo kugena inyito y’izina (ni yo igena inyito igicumbi kiyikurikira).

KANDA HANO UBONE IBISOBANURO BIRAMBUYE

MENYA BYINSHI KU NGOMBAJWI YA "P"

Waba wari uzi ko ingombajwi “p” yigeze kuzimira ikagarurwa n’amagambo y’amatirano?

kanda hano umenye byinshi kuri yo.

Raporo y’impuguke z’Inteko ku ivugururwa ry’imyandikire y’Ikinyarwanda

Muri iki gihe isi yakataje mu ikoranabuhanga, kwandika no kwandikirana bikomeje kuba bumwe mu buryo bw’ingenzi bwo guhana amakuru. Ntawakwirirwa ashidikanya ko no mu Rwanda ari uko, nubwo umuco wo gusoma no kwandika ugikeneye kubakwa. Uko biri kose, Ikinyarwanda kimaze imyaka isaga ijana cyandikwa, kandi gikorwaho ubushakashatsi. Nubwo ntawavuga ko ibintu byacitse, bikomeje kugaragara ko imyandikire yacyo ikeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye. Gushyiraho amabwiriza anoze y’imyandikire y’Ikinyarwanda ni imwe mu nzira zo kugiteza imbere nk’ururimi ruduhuza kandi rubumbatiye umuco nyarwanda. Kanda hano ufungure raporo yose.

DORE AKAMARO KO KWIGISHA UMWANA MU RURIMI KAVUKIRERWE

 

Abahanga mu byo kwigisha abana bahamya ko umunyeshuri yumva neza amasomo ye kandi bitamugoye igihe ayize mu rurimi kavukire rwe. Bahamya kandi ko umunyeshuri yiga neza izindi ndimi igihe yamaze kumenya neza ururimi kavukire rwe. Ni na yo mpamvu UNESCO igira abashinwe uburezi kwigisha abana mu rurimi kavukire rwabo kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

KANDA HANO UBONE IBISOBANURO BIRAMBUYE

IKIBONEZAMVUGO K’IKINYARWANDA MU RWANDA

Ikibonezamvugo k’Ikinyarwanda cyatangiye kwandikwaho mu ntangiro z’ikinyejana cya 20. Inyandiko n’ibitabo byanditswe ni byinshi. Ibyinshi muri byo byanditse mu ndimi z’igifaransa n’icyongereza. Birumvikanisha ko hari abanyamahanga benshi banditse ariko n’abanyarwanda banditse muri izo ndimi. Hari n’abanditse ariko mu Kinyarwanda.

KANDA HANO UBONE IBISOBANURO BIRAMBUYE