Imigani

1.   1.  Ubumwe butari ho bucibwa n’umusuzi: Uyu mugani usobanura ko impamvu iyo ari yo yose n’iyo yaba nto isenya ubumwe budahamye, butarimo ukuri. Uhuye n’indangagaciro yo kunga ubumwe.

 

  1. Uwawe umubona aheza n’ahabi: Uyu mugani usobanuye ko inshuti nyanshuti n’umuvandimwe nyawe bakuba hafi mu byishimo no mu byago. Uhuye n’indangagaciro yo kunga ubumwe.

 

  1. Abishyize hamwe ntakibananira: Uyu mugani usobanura ko ubufatanye no gushyira hamwe bituma abantu bashobora gukora ibyo bateganya byose. ImiganiUhuye n’indangagaciro yo kunga ubumwe, gufatanya.

 

  1. Abashyize hamwe Imana irabasanga: Uyu mugani usobanura ko abashyize hamwe bagafatanya batunganirwa. Uhuye n’indangagaciro yo kunga ubumwe, gufatanya.

 

 

5.     5. Ak’imuhana kaza imvura ihise: Uyu mugani usobanura ko ari byiza gukora ukigira udategereje iby’ahandi. Uhuye n’indangagaciro yo kwihesha agaciro.

 

  1. Haba Rugira hakaba umugizi: Uyu mugani usobanuye ko ari byiza gukora ibindi bikaza ari inyongera. Uhuye n’indangagaciro yo gukunda umurimo.

 

  1. Igikiza urugo kiruba imbere: Uyu mugani usobanuye ko ikigirira umuntu akamaro ari ikivuye mu maboko ye adategereje ibiva ku bandi. Uhuye n’indangagaciro yo gukunda umurimo.

 

  1. Imana ifasha uwifashije: Uyu mugani na wo usobanuye ko umuntu agomba gukora akareka ubunebwe n’uwamufasha akabona aho ahera. Uhuye n’indangagaciro yo gukunda umurimo.

 

 

9.     Ubunebwe bwuguruza urugo umugayo: Uyu mugani usobanura ko ahari ubunebwe no kudakunda gukora harangwa no gusuzugurika imbere y’abandi. Uhuye n’indangagaciro yo gukunda umurimo n’iyo kwihesha agaciro.

 

  1. Umugisha w’umugabo ni amaboko ye: Uyu mugani usobanuye ko iterambere, ubukungu n’agaciro by’umuntu abikura mu gukora atitangiye itama. Uhuye n’indangagaciro yo gukunda umurimo n’iyo kwihesha agaciro.

 

  1. Agasore ndarishokoje ntikarushinga: Uyu mugani usobanuye ko ubunebwe butera ubukene. Uhuye n’indangagaciro yo gukunda umurimo.

 

  1. Inda ntindi icura iy’ejo: Uyu mugani usobanuye ko mu buzima ari byiza kuzigama no kugira neza kuko aba ari uguteganyiriza ibihe bizaza.

 

 

13.  Ikinyoma n’umugayo biguca ku nshuti: Uyu mugani usobanura ko kutagira ukuri n’ubuhemu bituma abantu bacika kuri nyirabyo. Uhuye n’indangagaciro yo kugira umutima.

 

  1. Ugaya utwe atwibiramo: Uyu mugani usobanuye ko ari byiza kunyurwa n’ibyo umuntu afite. Uhuye n’indangagaciro yo kugira umutima.

 

  1. Kôonda (kunanuka) kuruta kwaanguha (guhemuka): Uyu mugani usobanuye ko ari byiza kudahemuka mu bukene kuruta kunezezwa n’ibivuye mu buhemu. Uhuye n’indangagaciro yo kugira umutima.

 

  1. Ineza irenza impinga: Uyu mugani usobanuye ko ugira neza na we azayigirirwa. Uhuye n’indangagaciro yo kugira umutima.

 

 

 

17.  Ababiri bajya inama baruta ijana rirasana: Uyu mugani usobanuye ko abishyize hamwe ntakibananira. Uhuye n’indangagaciro yo kujya inama.

 

  1. Ako utazaha inshuti ntukayiraga: Uyu mugani usobanuye ko ari byiza kuvugisha ukuri kuruta kubeshya ibyo utazakora. Uhuye n’indangagaciro yo kugira ubupfura.

 

  1. Aho imfura zisezeraniye ni ho zihurira ihatanze indi irahaborera: Uyu mugani usobanuye ko ari byiza kuzuza amasezerano. Uhuye n’indangagaciro yo kugira ubupfura.
  2. Umugabo udahinga ntaririra akaryoshye: Uyu mugani usobanuye ko udakora atagombye kurarikira ibyiza abandi bagezeho. Uhuye n’indangagaciro yo gukunda umurimo.

 

 

21.  Usanze inkuba isinziliye agira ngo nitoreye agasiga: Uyu mugani uhugurira abantu kugira ubushishozi mu byo bakora byose. Uhuye n’indangagaciro yo gushishoza.

 

  1. Iyakaremye ni yo ikamena: Uyu mugani usobanuye ko ubuzima bw’umuntu bugengwa n’Imana yamuremye butagengwa n’undi muntu. Uhuye n’indangagaciro yo kubaha ubuzima.

 

  1. Uruhahira babiri ntirurara ubusa: Uyu mugani usobanuye ko gufatanya bigeza abantu kuri byinshi. Uhuye n’indangagaciro yo kunga ubumwe.

 

  1. Bapfana iki irutwa na bahana iki: Uyu mugani usobanuye ko isano nyayo ari akamaro umuntu amariye undi. Uhuye n’indangagaciro yo kunga ubumwe.

 

 

 

 

 

25.  Wima igihugu amaraso imbwa zikayanywera ubusa: Uyu mugani ukangurira abantu kwitanga no kutikunda. Uhuye n’indangagaciro yo gukunda igihugu.

 

  1. Imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho: Uyu mugani werekana ko nta cyo umuntu yageraho atakiruhiye. Uhuye n’indangagaciro yo gukunda umurimo.

 

  1. Umuba gito yima n’uwari uhaze: Uyu mugani usobanuye ko umuntu utagira ubupfura ahemuzwa n’ubusa. Uhuye n’indangagaciro yo kugira ubupfura.

 

  1. Umuntu yanga amahoro acagase akebo akahakura amakuba akuzuye: Uyu mugani usobanura ko uwanga kugirwa inama ahura n’ingaruka zitoroshye. Uhuye n’indangagaciro yo kwizerana no kujya inama.