Ntibandika-bandika

 

Kwandika neza ni ngombwa kugira ngo ubutumwa bugere ku bo umuntu yandikira bwumvikana neza. Rimwe na rimwe ariko hari ubwo abantu bamwe batandika neza kandi bandika mu rurimi kavukire bakuze bavuga baranarwize. Ingero zikurikira zigamije gufasha abafite ingorane zo kwandika neza mu Kinyarwanda kubyimenyereza, bagahugukira imyandikire iboneye.

 

NTIBANDIKA

BANDIKA

Mu mugi niho ngeze.

Mu mugi ni ho ngeze.

Ukuri niko kuzamukiza.

Ukuri ni ko kuzamukiza.

Ubu buro nubwo gusya/Ubu buro n’ubwo gusya.

Ubu buro ni ubwo gusya.

Iyi nzu niyo gucururizamo/Iyi nzu n’iyo gucururizamo.

Iyi nzu ni iyo gucururizamo.

Mungurire ubuki nkubwo bwanyu/ Mungurire ubuki nku bwo bwanyu.

Mungurire ubuki nk’ubwo bwanyu.

Akazi nako karamunaniza cyane/Akazi n’ako karamunaniza cyane.

Akazi na ko karamunaniza cyane.

Narumugabo ntihabwa intebe/ Nar’umugabo ntihabwa intebe.

Nari umugabo ntihabwa intebe.

Ibi sibyo kurebera/ Ibi s’ibyo kurebera.

Ibi si ibyo kurebera.

Nabakozi beza/ N’abakozi beza.

Ni abakozi beza.

Sumuntu mwiza/ S’umuntu mwiza.

Si umuntu mwiza.

Nta wutaha akazi katarangiye/ Ntawe utaha akazi katarangiye.

Ntawutaha akazi katarangiye.

Ishati niyo nshaka/ Ishati n’iyo nshaka.

Ishati ni yo nshaka.

Inkoko ninkwavu/ Inkoko ni inkwavu.

Inkoko n’inkwavu.

Baravuga bataraje/ Baravuga bat’araje.

Baravuga bati: “Araje.”

NTIBANDIKA

BANDIKA

Wicaye kuki?

Wicaye ku ki?

Ese afite icyakora?

Ese afite icyo akora?

Niwe nkunda.

Ni we nkunda.

Sindagera iyaba.

Sindagera iyo aba.

Umusange ahari.

Umusange aho ari.

Ubwoba nabwo buradindiza.

Ubwoba na bwo buradindiza.

Naho nahinze hose barahanyambuye.

N’aho nahinze hose barahanyambuye.

Nawe yaradutwerereye.

Na we yaradutwerereye.

Na we urananiwe.

Nawe urananiwe.