IMITERERE Y’INTEKO NYARWANDA Y’URURIMI N’UMUCO

IMITERERE N’IMIKORERE

Itegeko № 01/2010 ryo kuwa 29/01/2010 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco by’umwihariko mu ngingo ya 7, iya 15 n’iya 21 rigaragaza inzego z’ubuyobozi z’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ari zo: Inama Rusange, Biro y’Inteko n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa

Urwego rwa mbere: Inama Rusange

Inama  Rusange   y’Inteko  ni  rwo  rwego  rw’ikirenga  mu  miyoborere  y’Inteko.
Igizwe n’Intiti zose z’Inteko.

Inama Rusange ifite inshingano z’ingenzi zikurikira:

1)  Gusuzuma no kwemeza ibikorwa byose byafasha Inteko kugera ku nshingano zayo;
2)  Kwemeza umushinga w’amategeko ngengamikorere y’Inteko;
3)  Gusuzuma     no     kwemeza     igenamigambi     rya     buri     mwaka
n’Iteganyabikorwa by’Inteko;
4)  Gusuzuma no kwemeza umushinga w’ingengo y’Imari ya buri mwaka
y’Inteko;
5)  Gusuzuma    no    kwemeza    raporo    y’ibikorwa    n’imikoreshereze y’ingengo y’imari ya buri mwaka;
6)  Gufata   ibyemezo   bishingiye   ku   isuzumamikorere   n’ubugenzuzi bw’imari by’Inteko;
7)  Kwemeza impano, inkunga n’indagano zihabwa Inteko;
8)  Gukurikirana imikorere y’Ubuyobozi bw’Inteko n’abakozi bayo.

Urwego rwa kabiri: Biro y’Inteko

Biro y’Inteko igizwe na:

1.  Intebe y’Inteko;
2.  Umwungiriza w’Intebe y’Inteko Ushinzwe Umuco;
3.  Umwungiriza w’intebe y’Inteko Ushinzwe Ururimi;


Biro y’Inteko ishinzwe:

1.Gutegura inama z’Inama Rusange y’Inteko
2.Gufata  ibyemezo  byihutirwa  igihe  Inama  Rusange  itabashije guterana ikabimenyesha inama y’Inama Rusange ikurikira;
3.Gukurikirana imirimo y’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa.

Urwego rwa gatatu: Ubunyamabanga Nshingwabikorwa

Ubunyamabanga    Nshingwabikorwa        bugizwe    n’Umunyamabanga
Nshingwabikorwa    n’abandi       bakozi    ba    ngombwa.    Ubunyamabanga
Nshingwabikorwa bushinzwe gushyira mu bikorwa inshingano z’ Inteko zivugwa
mu ngingo ya 5 y’iri tegeko no guhuza ibikorwa by’Inteko.

Imiterere n’inshingano by’inzego z’imirimo y’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bigenwa n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe abisabwe na Minisitiri ureberera Inteko amaze               kumva               icyo               Intiti               z’Inteko               zibivugaho. Abakozi b’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bashyirwaho bakanacungwa mu buryo buteganywa na Sitati rusange igenga abakozi ba Leta n’inzego z’imirimo ya Leta.

Inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa ashinzwe imicungire n’imiyoborere bya buri munsi by’Akademi. Ni we uhuza akanayobora ibikorwa bya buri munsi by’Akademi kandi akabazwa n’Inama Rusange uko ibyemezo byayo bishyirwa mu bikorwa.

By’umwihariko ashinzwe:

1)  Guhuza ibikorwa by’Inteko;
2)  Kuba umwanditsi w’inama z’Inama Rusange n’iza Biro by’Inteko;
3)  Gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inama Rusange n’iby’inama ya
Biro by’Inteko;
4)  Kuyobora no guhuza ibikorwa by’inzego z’imirimo;
5)  Gutegura imbanzirizamushinga y’amategeko ngengamikorere
y’Inteko;
6)  Gutegura imbanzirizamushinga y’ imigambi y’iterambere ry’Inteko;
7)  Gutegura imbanzirizamushinga y’ingengo y'imari y’Inteko;
8)  Gutegura imbanzirizamushinga y’igenamigambi n’iteganyabikorwa by’Inteko;
9)  Gutegura    imbanzirizamushinga   ya   raporo   ya   buri   mwaka   ku mikorere n’imikoreshereze y’ingengo y’imari y’Inteko;
10)    Gutegura no gukurikirana gahunda z’amahugurwa y’abakozi no kubakorera isuzumamikorere;
11)    Gushyira mu bikorwa izindi nshingano yahabwa na Biro y’Inteko
zijyanye n’inshingano z’Inteko.

Hagati y’Inama Rusange y’Inteko n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa hakorwa amasezerano   yerekeye   gahunda   y’ibikorwa   agaragaza   inshingano   za   buri ruhande n’ibyangombwa bikenewe kugira ngo Inteko igere ku nshingano zayo.

Incamake y’imyanya y’imirimo y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco

Iteka     rya Minisitiri     w’Intebe N° 007/03     ryo     kuwa     30/01/2012 rigena imbonerahamwe  n’incamake  y’imyanya  y’imirimo  by’Inteko  Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ku buryo bukurikira:

Ishami ry’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw‘Inteko

 •    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko
 •    Umukozi ushinzwe Ibiro by’Umunyamabanga Nshingwabikorwa
 •    Umukozi ushinzwe Imikoranire y’Inzego n’Imenyekanishabikorwa
 •    Umukozi ushinzwe Igenamigambi, Ikurikirana n’Isuzumabikorwa
 •    Umukozi ushinzwe amasoko mu Nteko
 •    Umujyanama mu by’Amategeko w’Inteko
 •    Umukozi ushinzwe Isomero n’Ishyinguranyandiko

 

Ishami ry’ubushakashatsi, kurinda no guteza imbere Umuco

 •    Umuyobozi w’Ishami
 •    Umushakashatsi ushinzwe Isakazamuco hakoreshejwe amajwi n’amashusho
 •    Umushakashatsi Ushinzwe gusesengura Umuco n’Indangagaciro zawo
 •    Umushakashatsi muri muzika, imbyino n’imihamirizo
 •    Umushakashatsi Ushinzwe sinema n’amakinamico
 •    Umushakashatsi ushinzwe ubugeni mberajisho
 •      Umushakashatsi   Ushinzwe    gusesengura    Umuco    mu    Itangazamakuru ryandika no kuri Interineti

 

Ishami ry’Ubushakashatsi, kurinda no guteza imbere Ururimi

 •    Umuyobozi w’Ishami
 •    Umukozi ushinzwe Ubuvanganzo nyemvugo n’Ubuvanganzo Nyandiko
 •    Umukozi ushinzwe ihinduranyandiko, isemura n’ubwanditsi
 •    Umukozi ushinzwe gusesengura no kuboneza ururimi
 •    Umukozi ushinzwe Iyigandimi Rishingiye kuri Murandasi
 •    Umukozi ushinzwe Ubwanditsi bw’Inkoranyamagambo
 •    Umukozi ushinzwe Iyigandimi Nyamuryango

 

Ishami ry’Imari n’Ubutegetsi

 •    Umuyobozi w’Ishami
 •    Umubaruramari
 •    Umukozi Ushinzwe Ingengo y’Imari
 •    Umukozi Ushinzwe Ikoranabuhanga
 •    Umunyamabanga Rusange w’Inteko
 •    Umukozi Ushinzwe Abakozi n’Ibikoresho